1 Chronicles 10:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Kura inkota yawe unsogote, ntava aho nicwa urubozo na bariya banyamahanga batakebwe!” Ariko uwo wamutwazaga intwaro bimutera ubwoba, ntiyabyemera. Sawuli afata inkota ye ayishitaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Sawuli abwira umutwaje intwaro, ati «Kura inkota yawe maze unsogote, hato bariya bantu batagenywe bataza kunkiniraho.» Ariko uwo mugaragu we aranga kuko yari afite ubwoba bwinshi. Nuko Sawuli afata inkota ye ayishitaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho.