1 Chronicles 11:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko aravuga ati: “Mana yanjye, ntibikabeho ko nanywa amazi nk'aya! Byaba ari nko kunywa amaraso y'aba bagabo bahaze amagara yabo bajya kumvomera!” Ni yo mpamvu yanze kuyanywa. Ngibyo ibyakozwe n'izo ntwari uko ari eshatu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aravuga ati «Imana yanjye irandinde gukora kuri aya mazi! Aya ni amaraso y’abantu bahaze amagara yabo, bagira ngo bayanzanire!» Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe na ba bagabo b’intwari, uko ari batatu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aravuga ati “Imana yanjye indinde kuba nakora ntyo! Ndebe nywe amaraso y'aba bagabo bahaze amagara yabo!” Kuko bayazanye bihaze, ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n'abo bagabo b'intwari uko ari batatu.