1 Chronicles 11:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byongeye kandi no mu gihe Sawuli yari umwami, ni wowe wayoboraga ingabo z'Abisiraheli ku rugamba, ndetse Uhoraho Imana yawe yarakubwiye ati: ‘Ni wowe uzayobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, ni nawe uzategeka Isiraheli.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Ikindi kandi, Uhoraho Imana yawe yarakubwiye ati ’Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti ‘Ni wowe uzaragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’. Kandi iti ‘Uzaba umugaba w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’ ”