1 Chronicles 11:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abishayi mukuru wa Yowabu yari umuyobozi wa za Ntwari eshatu. Yigeze kwicisha icumu abantu magana atatu mu gitero kimwe, ibyo bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abishayi murumuna wa Yowabu, ni we wategekaga Ba Mirongo Itatu b’imena. Ni we kandi wakaraze icumu rye, rihinguranya abantu magana atatu, bituma aba ikirangirire muri Ba Mirongo Itatu b’imena.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abishayi murumuna wa Yowabu ni we wari umutware w'abatatu, kuko yabanguye icumu rye kurwana n'abantu magana atatu akabica, akamamara muri abo batatu.