1 Chronicles 11:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni we kandi wishe Umunyamisiri wari ufite metero ebyiri n'igice z'uburebure. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu rimeze nk'igiti cy'ikumbo, naho Benaya yitwaje inkoni yonyine. Yambura wa Munyamisiri icumu rye aba ari ryo amwicisha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni we kandi wishe Umunyamisiri wari ufite uburebure bw’imikono itanu. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu ringana n’igiti cy’ababoshyi b’imyenda. Amanuka amusanga yitwaje inkoni, ashikuza icumu Umunyamisiri, amwicisha icumu rye bwite!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yishe n'umugabo w'Umunyegiputa muremure cyane, uburebure bwe bwari mikono itanu. Uwo Munyegiputa yari yitwaje injunga y'icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu kuboko kwe ararimwicisha.