1 Chronicles 12:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bamwe mu Bamanase na bo basanga Dawidi, ubwo yazanaga n'Abafilisiti kurwanya Sawuli. Icyakora Dawidi n'abo bari kumwe ntibafasha Abafilisiti, kuko abatware b'Abafilisiti bamaze kujya inama bari basezereye Dawidi bavuga bati: “Dawidi aziyunga na shebuja Sawuli maze badutsembe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu bamwe bo kwa Manase na bo bifatanya na Dawudi igihe yazanaga n’Abafilisiti kurwanya Sawuli, ariko ntiyemererwe gutabara Abafilisiti, kuko ibikomangoma byabo byagiye inama byirukana Dawudi, bivuga biti «Namara kutugambanira azifatanya na shebuja Sawuli maze badutsembe!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi no mu Bamanase himūramo bamwe bakeza Dawidi, ubwo yajyanaga n'Abafilisitiya bateye Sawuli. Ariko ntibabavuna kuko abatware b'Abafilisitiya bamaze kujya inama bakamwirukana bagira bati “Azakeza shebuja Sawuli, ashyire imitwe yacu mu kaga.”