1 Chronicles 12:38 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo mu miryango yari iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ni ukuvuga uwa Rubeni n'uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy'uwa Manase bari ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri bafite intwaro z'ubwoko bwose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu bo hakurya ya Yorudani, ari bo bene Rubeni, bene Gadi n’ab’ikindi gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase: abagabo ibihumbi ijana na makumyabiri bitwaje intwaro z’amoko yose z’intambara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
N'abo hakurya ya Yorodani, Abarubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase bafite intwaro z'intambara z'uburyo bwose, bari agahumbi n'inzovu ebyiri.