1 Chronicles 12:41 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byongeye kandi, abantu ba hafi aho kimwe n'aba kure bo mu ntara ya Isakari n'iya Zabuloni n'iya Nafutali, bazanye ibyo kurya byinshi bihetswe n'indogobe n'ingamiya, n'inyumbu n'ibimasa. Ibyo byokurya byari ifu n'imitini, n'imizabibu na divayi, n'amavuta y'iminzenze, ndetse babazana n'ibimasa n'intama. Koko rero Abisiraheli bose bari banezerewe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu bo mu turere tuhegereye, kugera kuri Isakari, Zabuloni na Nefutali, na bo bazana ibiribwa ku ndogobe, ingamiya, inyumbu n’ibimasa: bazana amafu, imitsima y’imbuto z’imitini, imizabibu yumye, divayi, amavuta, amatungo maremare n’amagufi menshi, kuko hari ibyishimo muri Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi n'abari batuye bugufi bwaho ndetse ukageza Isakari n'i Zebuluni n'i Nafutali, bazanye imitsima ku ndogobe n'ingamiya n'inyumbu no ku nka, n'ibyokurya by'amafu n'imibumbe y'imbuto z'umutini n'amasere y'inzabibu zumye, na vino n'amavuta, n'inka n'intama byinshi cyane kuko mu Isirayeli harimo ibyishimo.