1 Chronicles 12:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hari n'abantu bo mu muryango wa Gadi basanze Dawidi aho yari yihishe mu butayu. Bari abarwanyi b'intwari bashoboraga gukinga ingabo no kurwanisha icumu. Bari bafite imbaraga nk'intare, kandi bihuta nk'ingeragere ziruka ku gasozi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abagadi bamwe baritandukanya kugira ngo basange Dawudi mu buhungiro mu butayu. Bari abagabo b’intwari, abagabo b’intambara bigishijwe kurwana, bitwaje ingabo n’amacumu, bafite imbaraga nk’intare kandi bihuta nk’amasha ku misozi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi no mu Bagadi hirobanuramo abagabo b'abanyambaraga b'intwari bigishijwe kurwana, babasha gutwara ingabo n'icumu. Amaso yabo yasaga n'ay'intare, bari bafite umuvumbuko nk'uw'impara ziri ku gasozi, basanga Dawidi mu gihome cyo mu butayu.