1 Chronicles 13:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Dawidi abwira imbaga y'Abisiraheli bari bateraniye aho ati: “Niba mubona ari byiza kandi bishimisha Uhoraho Imana yacu, dutume kuri bene wacu bose basigaye mu ntara z'igihugu cy'Abisiraheli, no ku batambyi n'Abalevi batuye mu mijyi no mu nzuri ziyikikije baze badusange.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abwira ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, ati «Niba musanga bibatunganiye kandi ari na ko Uhoraho Imana yacu abishaka, dutumire abavandimwe bacu basigaye mu gihugu cya Israheli, hamwe n’abaherezabitambo n’abalevi mu migi yabo batuyemo, kugira ngo baze kwifatanya natwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi abwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose ati “Ibi niba mubishima kandi niba bivuye ku Uwiteka Imana yacu, dutume hose kuri bene wacu basigaye mu gihugu cya Isirayeli cyose, no ku batambyi n'Abalewi bari mu midugudu yabo n'ibikingi byabo, kugira ngo bateranire aho turi.