1 Chronicles 15:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi ategeka abakuru b'Abalevi gushyira abavandimwe babo b'abaririmbyi mu myanya yabo kugira ngo baririmbe baranguruye, bacuranga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri n'ibyuma birangīra, kandi baririmbana umunezero.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze Dawudi abwira abatware b’abalevi gushyira abavandimwe babo b’abaririmbyi mu mwanya wabo, bitwaje ibikoresho byabo, ari byo inanga, imiduri n’ibyuma birangira, kugira ngo babivuze cyane maze amajwi yabyo arangurure yuzuye ibyishimo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi abwira abatware b'Abalewi gutoranya abaririmbyi muri bene wabo ngo bazane ibintu bivuga: nebelu n'inanga n'ibyuma birenga, babivuze cyane barangurura ijwi n'ibyishimo.