1 Chronicles 15:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho yinjiraga mu Murwa wa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya abona Umwami Dawidi abyina yitakuma aramugaya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho butaha mu Murwa wa Dawudi. Mikali, umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya, abona umwami Dawudi wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze amugayira mu mutima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bagisohoza isanduku y'isezerano ry'Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arungurukira mu idirishya, abona Dawidi aca ikibungo abyina amugayira mu mutima.