1 Chronicles 17:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese ku isi hari undi muryango uhwanye n'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli? Ni ubwoko Imana yicunguriye ibugira ubwayo, yimenyekanisha ikora ibintu bikomeye kandi bitangaje, imenesha amahanga imbere y'ubwoko bwayo yivaniye mu Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi nta wundi muryango uhwanye na Israheli, umuryango wawe! Mbese ku isi yose hari umuryango n’umwe wahagurukiye gucungura, ukawugira uwawe, ukawuha izina ry’ikirangirire nk’uko wagenjereje Israheli umuryango wawe? Haba se hari undi muryango wakoreye ibintu by’agatangaza bingana bityo, ukawukura mu Misiri, ukirukana imbere yawo amahanga menshi?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ni irihe shyanga mu isi rihwanye n'ubwoko bwawe bwa Isirayeli, Imana yicunguriye ngo ribe ubwoko bwayo, ukibonera izina uriheshejwe n'ibikomeye biteye ubwoba wakoze, ubwo wirukaniraga amahanga imbere y'ubwoko bwawe wacunguye, ukabukura muri Egiputa?