1 Chronicles 17:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuva igihe navaniye Abisiraheli mu Misiri kugeza n'ubu sinigeze mba mu nzu, ahubwo aho bimukiraga hose niberaga mu mahema.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta bwo nigeze ntura mu nzu, kuva ubwo nakuraga Abayisraheli mu Misiri kugeza uyu munsi, ahubwo nari ntuye mu mahema, nkava hamwe, njya ahandi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko ntabwo nigeze kuba mu nzu uhereye ku munsi nazamuriye Abisirayeli kugeza ubu, ahubwo najyaga mva mu ihema nkajya mu rindi, nava mu buturo nkajya mu bundi.