1 Chronicles 17:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho wajyaga hose sinigeze ngutererana nagutsindiye abanzi bose, kandi nzakugira umwe mu birangirire byo ku isi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimbura abanzi bawe bose imbere yawe, kandi nzaguha izina rihwanye n'amazina y'abakomeye bo mu isi.