1 Chronicles 18:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
yohereza umuhungu we Hadoramu kumuramukiriza Umwami Dawidi, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri wahoraga arwanya Towu. Hadoramu azanira Dawidi amaturo y'ibintu byakozwe mu izahabu no mu ifeza no mu muringa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Towu aherako yohereza umuhungu we Hadoramu ku umwami Dawudi kugira ngo amuramutse kandi amushimire ko yarwanyije Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yari umwanzi wa Towu. Nuko Towu ashyira Dawudi ibintu byiza byinshi bya zahabu, feza n’imiringa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
atuma umwana we Hadoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa, no kumuha impundu z'uko yarwanye na Hadarezeri akamunesha, kuko Hadarezeri yajyaga arwana na Towu. Kandi Hadoramu yari azanye ibintu by'izahabu n'ifeza n'imiringa by'amoko yose,