1 Chronicles 18:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Dawidi abyegurira Uhoraho nk'uko yari yamweguriye ifeza n'izahabu, yari yaranyaze mu Bedomu n'Abamowabu, n'Abamoni n'Abafilisiti n'Abameleki.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo bintu na byo umwami Dawudi abitura Uhoraho, abyongera kuri feza na zahabu yari yaranyaze amahanga yose yatsinze: ari yo Edomu, Mowabu, bene Hamoni, Abafilisiti na Amaleki.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
na byo Umwami Dawidi abitura Uwiteka hamwe n'ifeza n'izahabu, ibyo yari anyaze muri aya mahanga yose: mu Bedomu no mu Bamowabu no mu Bamoni, no mu Bafilisitiya no mu Bamaleki.