1 Chronicles 19:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyasiriya babonye ko Abisiraheli babatsinze, bohereza intumwa ku Banyasiriya bo hakurya y'uruzi rwa Efurati kugira ngo babatabare. Baza kubatabara bayobowe na Shofaki umugaba w'ingabo za Hadadezeri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaramu babonye ko baneshejwe n’Abayisraheli, bohereza intumwa ngo zijye gutabaza n’Abaramu bo hakurya y’Uruzi. Shofaki, umugaba w’ingabo za Hadadezeri ni we wabategekaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe imbere y'Abisirayeli batuma impuruza, bakurayo Abasiriya bo hakurya ya rwa ruzi, bari bafite Shofaki umugaba w'ingabo za Hadarezeri ho umugaba.