1 Chronicles 19:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi abyumvise akoranya ingabo z'Abisiraheli zose, yambuka uruzi rwa Yorodani agenda yerekeje aho bari bari, maze ashinga ibirindiro ahateganye n'Abanyasiriya arwana na bo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babimenyesha Dawudi, na we akoranya Abayisraheli bose, yambuka Yorudani, abageraho, maze arabitegura. Dawudi ategura ingabo ze ngo zirwane n’Abaramu, nuko baba ari bo bashoza urugamba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Babibwira Dawidi ateranya Abisirayeli bose, yambuka Yorodani abageraho, arema urugamba ngo arwane na bo. Nuko Dawidi amaze kurema urugamba ahangana n'Abasiriya, Abasiriya barwana na we.