1 Chronicles 19:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi aravuga ati: “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, mwitūra ineza se yangiriye.” Nuko Dawidi yohereza intumwa kugira ngo zifatanye na we mu kababaro gatewe n'urupfu rwa se. Intumwa za Dawidi zigera mu gihugu cy'Abamoni kwa Hanuni kwifatanya na we mu kababaro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Dawudi aravuga ati «Sinzahemukira Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se na we atampemukiye.» Dawudi ni ko kohereza intumwa zo kumuhoza mu kababaro k’urupfu rwa se. Bityo, abagaragu ba Dawudi bagera mu gihugu cy’Abahamoni kwa Hanuni kugira ngo bamuhoze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza.”Nuko Dawidi atuma intumwa zo kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy'Abamoni kwa Hanuni, kumumara umubabaro.