1 Chronicles 19:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara abatware b'Abamoni babaza Hanuni bati: “Ese ubona ko Dawidi yohereje aba bantu kwifatanya nawe mu kababaro, kubera ko yubahaga so? Aho ntibaba baje kugenzura no gutata igihugu kugira ngo babone uko bakigarurira?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko abatware b’Abahamoni babwira umwami wabo Hanuni, bati «Uratekereza ko Dawudi akoherereje abo bantu be kuguhoza ari uko yubashye so? Ntuzi ahubwo ko yohereje abagaragu be kwitegereza igihugu, kugitata no kukigusha?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ibikomangoma by'Abamoni bibwira Hanuni biti “Mbese ugira ngo Dawidi yubashye so, bituma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ahubwo ntuzi ko abagaragu be bazanywe no kwitegereza umurwa kugira ngo bawurimbure, kandi no gutata igihugu?”