1 Chronicles 2:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yuda yabyaranye n'umukobwa wa Shuwa w'Umunyakanāni abahungu batatu. Impfura ya Yuda ni Eri, hagakurikiraho Onani na Shela. Icyakora Eri yagomeye Uhoraho, maze Uhoraho aramwica.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bene Yuda ni Eri, Onani na Shela. Bose uko ari batatu yababyaranye n’umukobwa wa Shuwa w’Umukanahani. Ariko Eri, imfura ya Yuda, acibwa imbere y’Uhoraho, aramwicisha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bene Yuda ni Eri na Onani na Shela, abo uko ari batatu yababyaranye na Batishuwa Umunyakanānikazi. Kandi Eri imfura ya Yuda, yari mubi mu maso y'Uwiteka, aramwica.