1 Chronicles 20:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi afata ikamba ryari ku mutwe w'ikigirwamana cy'Abamoni cyitwaga Milikomu, ryari rikozwe mu izahabu rigapima ibiro mirongo itatu na bitanu, afata n'ibuye ry'agaciro ryari ritatseho araritamiriza, ajyana n'indi minyago myinshi cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Dawudi yambura Milikomu ikamba ry’ubwami, asanga rifite uburemere bw’italenta imwe ya zahabu, kandi ririmo n’ibuye ry’agaciro. Nuko Dawudi atamiriza iryo kamba, kandi muri uwo mugi ahavana iminyago myinshi cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi yenda ikamba ry'umwami waho arimukura ku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y'izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y'igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu mutwe. Muri uwo mudugudu akuramo iminyago myinshi cyane.