1 Chronicles 20:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma y'ibyo Abisiraheli barwanira n'Abafilisiti i Gezeri. Sibekayi w'i Husha yica Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Sipayi, bityo Abafilisiti barabayoboka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo, i Gezeri habaye intambara irwanya Abafilisiti. Ni bwo Sibekayi w’i Husha yanesheje Sipayi, umwe mu bana b’Abarefayimu, maze Abafilisiti barabagaragira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma y'ibyo habaho intambara y'Abafilisitiya i Gezeri. Muri iyo ntambara Sibekayi w'Umuhusha yica Sipayi wo mu bana b'igihanda, maze baraneshwa.