1 Chronicles 21:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ari imyaka itatu y'inzara cyangwa amezi atatu uhunga abanzi bagukurikiranye n'inkota, cyangwa iminsi itatu y'icyorezo umumarayika w'Uhoraho azamara ayogoza igihugu cyose cya Isiraheli.’ Ngaho tekereza neza maze umbwire icyo njya gusubiza uwantumye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ari amapfa y’imyaka itatu, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se mu minsi itatu ukarimburwa n’umumalayika w’Uhoraho, agateza icyorezo mu gihugu cyose? Ubu ngubu tekereza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza Uwantumye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ari uguterwa n'inzara imyaka itatu, cyangwa kumarwaho n'ababisha bawe amezi atatu inkota zabo zikugeraho, cyangwa se, inkota y'Uwiteka iminsi itatu, ari yo mugiga yatera mu gihugu, na marayika w'Uwiteka akarimbura mu gihugu cya Isirayeli cyose.’ Nuko rero tekereza umbwire uko nsubiza uwantumye.”