1 Chronicles 21:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo Imana ituma umumarayika wayo kujya kurimbura Yeruzalemu. Igihe uwo mumarayika yariho arimbura, Uhoraho arabireba biramubabaza. Ni ko kubwira uwo mumarayika ati: “Ibyo birahagije rekera aho.” Uwo mumarayika w'Uhoraho yari ahagaze ku mbuga Orunani w'Umuyebuzi yahuriragaho ingano.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imana yohereza malayika i Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure. Nk’aho yayirimbuye, Uhoraho arabireba maze agira impuhwe. Abwira malayika w’umurimbuzi, ati «Birahagije! Ubu ngubu hina ukuboko!» Ubwo malayika w’Uhoraho yarahagaze ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imana ituma marayika i Yerusalemu kuharimbura. Yenda kuharimbura, Uwiteka arareba arakuruka iyo nabi, abwira marayika urimbura ati “Birahagije noneho unamura ukuboko kwawe.” Kandi marayika w'Uwiteka yari ahagaze ku mbuga ya Orunani w'Umuyebusi.