1 Chronicles 21:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi abwira Imana ati: “Mbese si jye wategetse ko babarura abantu? Ni jye rero wakoze icyaha ndacumura. None se aba bantu bo barazira iki? Ndakwinginze Uhoraho Mana yanjye, ube ari jye uhana hamwe n'umuryango wanjye, ariko ukize ubwoko bwawe iki cyorezo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi abwira Imana, ati «Ese si jye wategetse ko abantu babarurwa? None se si jyewe wacumuye kandi nkagira nabi? Ariko se ririya shyo ryakoze iki? Uhoraho Mana yanjye, ukuboko kwawe nikube ari jye gushikamira, jyewe n’uru rugo rwanjye, ariko umuryango wose uwurokore iki cyorezo!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi abwira Imana ati “Mbese si jye wategetse ko abantu babarwa? Ni jye wacumuye ngakora iby'ubugoryi bwinshi, ariko izi ntama zo zacumuye iki? Ndakwinginze Uwiteka Mana yanjye, ukuboko kwawe kube ari jye kwerekeraho n'inzu ya data, ariko si ku bantu bawe ngo baterwe na mugiga.”