1 Chronicles 21:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Umwami Dawidi asubiza Orunani ati: “Ntibishoboka, ngomba kubigura ku giciro gihwanye na byo. Ntabwo nafata ibyawe ngo mbiture Uhoraho, cyangwa ngo ibyo mperewe ubuntu mbimutambire ho igitambo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko umwami Dawudi abwira Orunani, ati «Oya! Ndabigura ku giciro cya feza gikwiye. Ibyawe sinabifatira Uhoraho ngo mbimutureho ibitambo bitwikwa nta cyo mbiguze!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami Dawidi abwira Orunani ati “Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose, ntange igiciro cyabyo cyose kuko ntashaka kwenda ibyawe ngo mbiture Uwiteka, kandi sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye.”