1 Chronicles 22:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi yaribwiraga ati: “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakura, nyamara kandi Ingoro izubakirwa Uhoraho igomba kuba icyamamare mu mahanga yose, kubera ikuzo n'ubwiza buhebuje izagira. Ni cyo gituma nkwiye gutegura ibyo kuyubaka.” Bityo Dawidi agira imyiteguro myinshi mbere y'uko apfa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi yaribwiraga ati «Umuhungu wanjye Salomoni aracyari muto, ntarakomera, kandi iyo Ngoro ashinzwe kubakira Uhoraho igomba kwamamara mu bihugu byose kubera ubunini bwayo n’ubwiza bwayo; nzamutegurira ibya ngombwa.» Nuko Dawudi ategura byinshi mbere y’itanga rye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dawidi aravuga ati “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakomera, kandi inzu igiye kūbakirwa Uwiteka ikwiriye kuba iy'icyubahiro cyinshi, ikamamara igahimbazwa mu bihugu byose. Ni cyo gituma nkwiriye kuyitegurira.” Nuko Dawidi yitegura byinshi cyane ataratanga.