1 Chronicles 22:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ariko Uhoraho arambwira ati: ‘Warwanye intambara nyinshi zikomeye umena amaraso menshi. Kubera ayo maraso wamennye ku isi mbyirebera, si wowe uzanyubakira Ingoro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko Uhoraho yarambwiye ati ’Wamennye amaraso menshi kandi warwanye intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye Ingoro, kuko wamennye amaraso menshi ku isi imbere yanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ijambo ry'Uwiteka rinzaho rivuga riti ‘Wavushije amaraso menshi, urwana intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye inzu, kuko wavushije amaraso menshi ku isi imbere yanjye.