1 Chronicles 23:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bene Amuramu ni Aroni na Musa. Aroni n'abamukomokaho beguriwe burundu imirimo yerekeye ibikoresho byeguriwe Imana. Bagombaga kosereza imibavu imbere y'Uhoraho no kumukorera, no gusabira abantu umugisha mu izina ry'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bene Amurani ni Aroni na Musa. Aroni ashyirwa ukwe kugira ngo we n’abahungu be bazahore bahereza Uhoraho amaturo matagatifu, no kugira ngo ajye yosereza imibavu imbere y’Imana, kandi amukorere, ahe rubanda umugisha mu izina rye ubuziraherezo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bene Amuramu ni Aroni na Mose, kandi Aroni yatoranijwe kugira ngo ajye yeza ibintu byera cyane we n'abahungu be iteka ryose, bakosereza imibavu imbere y'Uwiteka bakamukorera, bagasabira umugisha mu izina rye iminsi yose.