1 Chronicles 23:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo ni bo bakomotse kuri Levi hakurikijwe imiryango yabo. Bari abakuru b'amazu yabo nk'uko babaruwe hakurikijwe amazina yabo. Abari bafite imyaka makumyabiri n'abayirengeje, bari bashinzwe gukora imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo ni bo bene Levi hakurikijwe amazu yabo. Bari abatware b’amazu yabo, kandi barabaruwe buri wese mu izina rye; bose kuva ku myaka makumyabiri gusubiza hejuru bakoreraga Ingoro y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo ni bo bene Lewi uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza b'ababazwe, ubwo babarwaga mu mazina umwe umwe. Ni bo bakoraga umurimo wo mu nzu y'Uwiteka, ari abantu bashyikije imyaka makumyabiri n'abayishagije.