1 Chronicles 23:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Babara Abalevi umwe umwe bahereye ku bafite imyaka mirongo itatu, maze umubare w'abagabo ugera ku bihumbi mirongo itatu n'umunani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze abalevi bagejeje ku myaka mirongo itatu y’amavuko n’abayirengeje barabarwa. Umubare wabo, uko babazwe umwe umwe, wageraga ku bantu ibihumbi mirongo itatu n’umunani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze babara Abalewi bashyikije imyaka mirongo itatu y'ubukuru n'abayishagije, kandi umubare wabo uko babazwe umwe umwe, bari inzovu eshatu n'ibihumbi munani.