1 Chronicles 24:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kugira ngo bamenye uko basimburana ku mirimo yabo, na bo bagenje nka bene wabo bakomoka kuri Aroni, bakoresha ubufindo bari imbere y'Umwami Dawidi, na Sadoki na Ahimeleki, n'imbere y'abakuru b'imiryango y'abatambyi n'Abalevi. Bigenda bityo ku muryango w'impfura kimwe n'uw'umuhererezi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Na bo kimwe n’abavandimwe babo bene Aroni, bakoresheje ubufindo imbere y’umwami Dawudi wari kumwe na Sadoki, na Ahimeleki, n’abatware b’amazu y’abaherezabitambo, n’ay’abalevi. Bityo nta tandukanyirizo ryari hagati y’inzu y’imfura n’iy’umuhererezi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi na bo bafinda ubufindo nka bene wabo, ari bo bahungu ba Aroni, imbere y'Umwami Dawidi n'imbere ya Sadoki na Ahimeleki, kandi n'imbere y'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abatambyi n'Abalewi. Umutware w'inzu ya ba sekuruza yafindaga nka murumuna we.