1 Chronicles 25:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi ari kumwe n'abakuru b'ingabo, batoranya bamwe muri bene Asafu na bene Hemani, na bene Yedutuni. Bakoraga umurimo w'ubuhanuzi baherekejwe n'inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, n'ibyuma birangīra. Aba ni bo bari bashinzwe uwo murimo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi n’abakuru b’ingabo batora bene Asafu, bene Hemani na bene Yedutuni kugira ngo bajye bahanura bifashishije inanga nto n’inini, n’ibyuma birangira. Dore amazina y’abantu bashinzwe uwo murimo:
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Dawidi n'abatware b'ingabo, batoraniriza uwo murimo bamwe bo muri bene Asafu n'aba Hemani n'aba Yedutuni, ngo bahanuze inanga na nebelu n'ibyuma bivuga. Amazina y'abakoraga uwo murimo uko bajyaga ibihe ni aya: