1 Chronicles 25:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bene Yedutuni ni Gedaliya na Seri na Yeshaya, na Shimeyi na Hashabiya na Matatiya. Abo uko ari batandatu bayoborwaga na se Yedutuni wahanuraga acuranga inanga, asingiza kandi ashimira Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri bene Yedutuni ni Gedaliyahu, Seri, Yeshayahu, Shimeyi, Hashabiyahu na Matitiyahu; uko bari batandatu bategekwaga na se Yedutuni, wahanuraga yifashishije inanga kugira ngo ahimbaze kandi asingize Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aba Yedutuni, abahungu be ni Gedaliya na Seri, na Yeshaya na Hashabiya na Matitiya, uko ari batandatu batwarwaga na se Yedutuni, wagiraga inanga ahanura mu buryo bwo gushima no guhimbaza Uwiteka.