1 Chronicles 25:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bose baririmbaga mu Ngoro y'Uhoraho bayobowe na se, bagacuranga ibyuma birangīra n'inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, bagakora uwo murimo wo mu Ngoro y'Imana. Asafu na Yedutuni na Hemani bakurikizaga amabwiriza y'umwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bose, se yarabayoboraga mu ndirimbo zo mu Ngoro y’Imana, bagakoresha ibyuma birangira, inanga nto n’inini. Nguko uko batunganyaga imihango yo mu Ngoro y’Imana, bayobowe n’umwami, na Asafu, na Yedutuni na Hemani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo bose batwarwaga na se, bakaririmbira mu nzu y'Uwiteka babwira ibyuma bivuga na nebelu n'inanga, ngo bakore umurimo wo mu nzu y'Imana, kandi Asafu na Yedutuni na Hemani bategekwaga n'umwami.