1 Chronicles 25:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aba ni bo bari abayobozi b'amatsinda bagaragajwe n'ubwo bufindo, buri tsinda ryari rigizwe n'abantu cumi na babiri. Ubwa mbere ni Yozefu wo mu muryango wa Asafu. Ubwa kabiri ni Gedaliya n'abahungu be n'abavandimwe be.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ubufindo bwa mbere bugwa kuri Yozefu mwene Asafu. Ubwa kabiri ni kuri Gedaliyahu, abahungu be n’abavandimwe be; bose hamwe baba cumi na babiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ubufindo bwa mbere butoranya Yosefu, ku bwa Asafu.Ubwa kabiri Gedaliya, we na bene se n'abahungu be bari cumi na babiri.