1 Chronicles 26:31 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yeriya ni we wari umukuru w'abakomoka kuri Heburoni. Mu mwaka wa mirongo ine Dawidi ari ku ngoma, habaye ubushakashatsi mu bisekuru by'umuryango wa Heburoni, babona ko hari abantu b'intwari bo muri uwo muryango, bari batuye i Yāzeri ho muri Gileyadi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri bene Heburoni, Yeriya ni we wari umutware. Mu mwaka wa mirongo ine w’ingoma ya Dawudi bashakishije hose abakomoka kuri Heburoni, basanga i Yezeri y’i Gilihadi hari abagabo b’intwari bavuka muri iyo nzu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu Baheburoni Yeriya ni we wari umutware wabo. (Iby'Abaheburoni mu mwaka wa mirongo ine ku ngoma ya Dawidi, babirondoye mu gitabo cy'amazu ya ba sekuruza uko babyaranye. Muri bo basanga abagabo b'abanyambaraga b'intwari i Yazeri y'i Galeyadi.)