1 Chronicles 26:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yeriya n'abavandimwe be ibihumbi bibiri na magana arindwi, bari intwari bakaba n'abakuru b'umuryango. Umwami yabashinze imirimo yeguriwe Imana n'umwami, mu karere kari gatuwe n'umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy'umuryango wa Manase.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abavandimwe ba Yeriya bari abagabo b’intwari ibihumbi bibiri na magana arindwi, bakaba n’abatware b’amazu; nuko umwami Dawudi abashyiraho ngo bagenzure Abarubeni, Abagadi n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, mu bibazo byose byerekeye Imana n’umwami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na bene se, abagabo b'intwari bari ibihumbi bibiri na magana arindwi, abatware b'amazu ya ba sekuruza. Ni bo Umwami Dawidi yagize ibisonga mu Barubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, cy'ibintu by'Imana byose n'icy'iby'umwami.