1 Chronicles 27:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore urutonde rw'Abisiraheli bari abakuru b'imiryango yabo, n'abatware b'ingabo ibihumbi n'ab'amagana, n'abayobozi babo bafashaga umwami mu byerekeye ibyiciro by'abinjira n'abasohoka mu mezi yose y'umwaka. Buri cyiciro cyari kigizwe n'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore intondeke y’Abayisraheli bakoreraga umwami mu kintu icyo ari cyo cyose cyerekeye imitwe y’ingabo; bari abatware b’amazu bategekaga ingabo igihumbi cyangwa ijana, hamwe n’abanditsi babo. Koko imitwe y’ingabo yarakurikiranaga mu mwaka, buri kwezi umutwe umwe ukaza, undi ugataha, kandi buri mutwe warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abisirayeli uko umubare wabo wari uri, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abatware bakoreraga umwami umurimo wose w'ibihe byajyaga biha ibindi, uko ukwezi gutashye mu mezi yose y'umwaka, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.