1 Chronicles 27:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ukwezi kwa munani ni Sibekayi w'Umuzera w'i Husha. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umutware wa munani wo mu kwezi kwa munani yari Sibekayi w’i Husha, muri bene Zarihi; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sibekayi w'Umuhusha w'Abazera, ni we wari umutware wa munani wo mu kwezi kwa munani. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.