1 Chronicles 28:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Dawidi arahaguruka maze arababwira ati: “Bavandimwe bwoko bwanjye, nimutege amatwi. Nari mfite imigambi yo kubaka Inzu Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho izaruhukiramo, n'aho Imana yacu izakandagiza ibirenge, kandi nari namaze kwitegura kuyubaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami Dawudi arahaguruka maze arababwira ati «Nimunyumve, bavandimwe kandi muryango wanjye. Nari mfite ku mutima igitekerezo cyo kubaka Ingoro y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, bwo ntebe y’ibirenge by’Imana yacu, ndetse nteganya ibya ngombwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami Dawidi aherako arahaguruka, avuga ahagaze ati “Nimunyumve bene data kandi bantu banjye, nari mbisanganywe mu mutima kuzubakira Isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, inzu yo kuruhukiramo ikaba n'intebe y'ibirenge by'Imana yacu, kandi nari niteguye kubaka.