1 Chronicles 28:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati: “Komera kandi ube intwari, ukore. Ntugire ubwoba cyangwa ngo ucike intege, kuko Uhoraho Imana ari we Mana yanjye ari kumwe nawe. Ntazagutererana cyangwa ngo akuzibukire, kugeza ubwo imirimo yose yo kubaka Ingoro ye izaba irangiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Dawudi yongera kubwira umuhungu we Salomoni, ati «Komera, ube intwari, maze ukore! Ntugire ubwoba kandi ntukuke umutima, kuko Uhoraho Imana yanjye ari kumwe nawe. Ntazagusiga kandi ntazagutererana kugeza igihe uzarangiriza ibikorwa byose byo ku Ngoro y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “Komera ushikame uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana ari yo Mana yanjye izabana nawe. Ntizagusiga, ntizaguhāna kugeza aho imirimo yose y'ibizakoreshwa mu nzu y'Uwiteka izarangirira.