1 Chronicles 28:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore kandi ibyiciro by'abatambyi n'Abalevi, biteguye kugufasha imirimo yose yo ku Ngoro y'Imana. Byongeye kandi uri kumwe n'abantu b'impuguke bibwiriza gukora bazakunganira mu mirimo yose, kandi abakuru bose hamwe na rubanda rwose bazakurikiza amabwiriza uzabaha.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore imitwe y’abaherezabitambo n’iy’abalevi bashinzwe umurimo w’Ingoro, kandi muri ibyo bikorwa byose uzaba uri kumwe n’abantu b’abanyamwete kandi b’abahanga muri buri murimo, ndetse abatware na rubanda rwose bazumvira amategeko yawe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi dore hariho n'ibihe by'abatambyi n'Abalewi by'umurimo wose w'inzu y'Imana, kandi mu murimo w'uburyo bwose uzaba ufite umuntu w'umuhanga ukunze wese wo gukora umurimo wose, kandi n'abatware na ba rubanda bose bazahora biteguye kukumvira rwose.”