1 Chronicles 28:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Uhoraho Imana ya Isiraheli yantoranyije mu nzu ya data, kugira ngo mbe umwami w'Abisiraheli iteka ryose. Koko rero yatoranyije Yuda amugira umutware, kandi mu muryango wa Yuda atoranya inzu ya data, hanyuma Uhoraho yishimira kuntoranya mu bavandimwe banjye angira umwami w'Abisiraheli bose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho, Imana ya Israheli, yantoranyije mu muryango wanjye wose ngo mbe umwami w’Abayisraheli ubuziraherezo. Koko yatoye Yuda ho umutware kandi mu muryango wa Yuda atoranyamo inzu ya data, no mu bana ba data, aba ari jye yishimira kugira umwami w’Abayisraheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nyamara Uwiteka Imana ya Isirayeli yarandobanuye, intoranya mu muryango wa data wose ngo mbe umwami wa Isirayeli iteka ryose, kuko yatoranije Yuda ikamugira imfura, kandi mu muryango wa Yuda igatoranyamo inzu ya data, kandi mu bahungu ba data ikaba ari jye yishimira kugira umwami w'Abisirayeli bose.