1 Chronicles 28:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero, imbere y'Abisiraheli bose bakoraniye imbere y'Uhoraho Imana yacu uduteze amatwi, nimujye mwitonda mukurikize amategeko ye yose, ni bwo iki gihugu cyiza kizakomeza kuba icyanyu, ndetse mukazagisigira n'abana banyu ho umurage, kikaba gakondo yabo iteka ryose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None rero, imbere y’Abayisraheli bose baduhanze amaso, imbere y’ikoraniro ryose ry’Uhoraho, n’imbere y’Imana yacu iduteze amatwi, ndabihanangirije: nimwubahirize amategeko yose y’Uhoraho Imana yacu, muyazirikane, kugira ngo mutunge iki gihugu cyiza kandi muzakirage abana banyu, bazagitunge ubuziraherezo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko rero imbere y'Abisirayeli bose ari ryo teraniro ry'Uwiteka, kandi imbere y'Imana yacu yumva, mwitondere amategeko yose y'Uwiteka Imana yanyu muyamenye, mubone gutwara iki gihugu cyiza mukazakiraga abana banyu bazabazungura, kibe gakondo yabo iteka ryose.