1 Chronicles 28:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Naho wowe Salomo mwana wanjye, umenye Imana yanjye, uyikorere utizigamye kandi ubikuye ku mutima. Uhoraho agenzura imitima akamenya ibyo abantu batekereza. Numushaka uzamubona, ariko numureka na we azakureka iteka ryose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nawe, mwana wanjye Salomoni, menya Imana ya so, uyikorere n’umutima utaryarya kandi utunganye kuko Uhoraho agenzura imitima yose, akamenya ibitekerezo biyirimo. Numushakashaka azakwiyereka, ariko numwirengagizaazakujugunya bidasubirwaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n'umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose.