1 Chronicles 29:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Umwami Dawidi abwira abakoraniye aho bose ati: “Umwana wanjye Salomo ari we Imana yatoranyije, aracyari muto kandi si inararibonye. Nyamara umurimo agomba kurangiza ni munini, kuko iyo Ngoro igiye kubakwa atari iy'umuntu, ahubwo ari iy'Uhoraho Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami Dawudi abwira ikoraniro ryose, ati «Umuhungu wanjye Salomoni, uwo Imana yatoranyije wenyine, aracyari muto kandi nta mbaraga afite, kandi umurimo urakomeye kuko iyi Ngoro atari iy’umuntu ahubwo ari iy’Uhoraho Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami Dawidi abwira iteraniro ryose ati “Umuhungu wanjye Salomo, uwo Imana itoranije wenyine, aracyari umwana ntarakomeza intege kandi umurimo urakomeye, kuko iyo nzu y'inyumba itazaba iy'abantu, ahubwo izaba iy'Uwiteka Imana.