1 Chronicles 29:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mana yanjye, nzi ko ugenzura ibyo umuntu atekereza, ukishimira ibitunganye. Ibi bintu byose naguhaye, nabigutuye ku bushake kandi mfite umutima utunganye. Niboneye uko abantu bawe bakoraniye hano bagutuye amaturo babishaka kandi babyishimiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho Mana yacu, nzi ko usuzuma imitima kandi ugashimishwa n’ubutabera n’ubutungane. Nanjye ubwanjye ngutuye ibi byose, mbigiranye umutima utunganye; kandi n’umuryango wawe uri hano, nshimishijwe no kuwubona uguhereza amaturo yawo ubikuye ku mutima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Mana yanjye nzi yuko ugerageza umutima, ukishimira gutungana. Nanjye ntuye ibi bintu byose n'umutima ukunze kandi utunganye, kandi ubu mbonye abantu bawe bari hano bagutura n'imitima ikunze, biranezeza.